CPF Ineza irakangurira Abanyarwanda kugira umuco wo kuzigama bategura ejo heza
Kuri uyu wa kane tariki 25 ukwakira 2018 mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Cyeza, mu gutangiza icyumweru cyo kuzigama mu kigo cy’ishuri risumbuye rya Kiyumbu, ikigo cy’imari riciriritse CPF Ineza yakanguriye abanyeshuri biga muri iryo shuri kugira umuco wo kuzigama.
Mu bukangurambaga bushingiye mu gukangurira Abanyarwanda kugira umuco wo kuzigama, hateganyijwe ko hazabera mu gihugu cyose ibikorwa bitandukanye bishingiye mu gukangurira abantu kugira umuco wo kuzigama.
Iki cyumweru kizaba gifite insanganyamatsiko igira iti “Save for a better future” bisobanuye mu Kinyarwanda ngo “Twizigamire tugire ejo heza”.
Ineza Chantal Uwamariya, Umuyobozi wa CPF, yavuze ko batangiye icyumweru cyo kuzigama bakaba bafatanyije n’abafatanyabikorw ababo arimo SBFIC and AMIR, kandi uwo muhango wabere mu kigo cy’ishuri ryisumbuye rya Kayumbu mu karere ka Muhanga.
Yagize ati “Twatangije iki cyumweru mu rubyiruko duhereye mu banyeshuri biga ku ishuri rya Kayumbu tubakangurira kwizigama ndetse tunatanga ibihembo kubana bafunguye konti bakizigama neza.”
Yongeyeho ati “Gusa ubutumwa twabahaye nuko abana bataratangira kugira umuco wo kwizigama, nabo bagomba kuwutangira kugirango bategure ejo heza, tunasaba abarezi babo gukomeza kubibashishikariza mu mahingano zabo za buri munsi mu rwego rwo kubategurira ejo heza.”
Muri iki cyumweru cyo kuzigama hazaba ibikorwa bitandukanye, bigamije gukangurira abantu kugira umuco wo kuzigama. CPF Ineza ikaba ibakangurira gufatanya nabo muri iyo minsi y’ubukangurambaga.





https://shorturl.fm/68Y8V